
Ku mugoroba wo kuri iki
Cyumweru nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomezaga ku munsi wayo wa 8, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda igitego 1-0
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sakumi n’ebyiri n’igice (18h30) igitego cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 27′
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 13 Ugushyingo aho izakira ikipe ya Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 15h00.