E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Gasogi United

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa 20 wa shampiyona na Gasogi United, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota ni nyuma yo gutsinda ibitego 2-0.

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye (15h00) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 13′ icya kabiri gitsindwa na Ishimwe Anicet ku munota wa 90′.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 13 Werurwe aho izakirwa n’ikipe ya Mukura VS  mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, umukino uzabera kuri sitade ya Huye saa cyenda zuzuye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.