E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Gasogi mu mukino w’ikirarane cya shampiyona

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’ikirarane w’umunsi wa gatanu wa shampiyona na Gasogi, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda Gasogi ibitego 2-0.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya Gasogi yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye saa cyenda zuzuye, ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 45′ ndetse na Byiringiro Lague watsinze icya kabiri ku munota wa 80′

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatatu aho izakira ikipe ya Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye

Leave a Reply

Your email address will not be published.