E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Gasogi United mu mukino wa gicuti utegura Agaciro Football Tournament 2019 (Amafoto)

Kuri iki cyumweru Tariki 08 Nzeri, Ikipe  z’igihugu yitwaye neza mu mukino wa gicuti yatsinzemo Gasogi ibitego 3-0 ku kibuga cya Kicukiro. Uyu mukino ukaba wari uwo gutegura igikombe cy’Agaciro Football Tournament kizatangira ku Itariki ya 13 Nzeri 2019.

Abatoza bakuru ba APR FC, bakaba bifuzaga kugerageza abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu ndetse na bamwe mu bakinira Intare FC bitwaye neza cyane kuri uyu munsi.

Umukino watangiye ikipe ya APR FC isatira cyane byaje no guhira iyi kipe ku munto wa 8 ubwo yabonaga igitego cya mbere gitsinzwe na Ishimwe Kevin kuri penalite, Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira maze ku munota wa 36 w’umukino Mugunga Yves ashyiramo igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Byiringo Rague.

Ku ikosa ryakorewe Byiringiro Rague mu rubuga rw’amahina ku munota wa karindwi umusifuzi yahise atanga penaliti
Abakinnyi ba Gasogi United ntibigeze bishimira icyemezo cy’umusifuzi
Kevin yafashe icyemezo cyo kuyitera
Umunyezamu wa Gasogi United Cuzuzo Aimée Gael yaguye mu mbusane y’ikerekezo umupira wagiyemo

Kevin wari umaze gutsinda penaliti na Rague wayikoreweho bishimira igitego

Ikipe ya Gasogi nayo yanyuzagamo igasitira ishakisha igitego kugira mgo byibura bajye kuruhuka babonye igitego kimwe, gusa ntibayabakundiye kuko amahirwe bagiye babona batabashije kuyabyaza umusaruro ba myugariro ba APR FC babasha guhagarara neza barinda izamu ryano iminota 45’ irangira APR FC ifite ibitego 2-0. Igice cya kabiri APR FC yatangiye ihanahana neza umupira ndetse byaje no kuyihira ku munnota wa 51’ ubwo Dany Usengimana yaboneraga ikipe ye igitego cya gatatu ku mupira mwiza yari ahawe na Niyomugabo Claude

Ku unota wa 36 w’umukino Mugunga Yves yarekuye ishoti hagati muri ba myugariro bane ba Gasogi United umunyezamu Cuzuzo yongera guhindukira bwa kabiri
Cyari igitego cy’imbaraga nyinshi
Yakishimiye agana aho abatoza bari bahagaze
Umutoza Mohammed Adil Erradi yashimiye cyane Mugunga Yves

Umutoza Mohammed Adil Erradi akaba yakoze impinduka nyinshi aho kwikubitiro Mutsinzi Ange yasimbuwe na Mushimiyimana Muhammed maze Buregeya Prince asigarana igitambaro cy’ubukaiteni,Ngabonziza Gylain asimbura Isihimwe Kevin, Byiringiro Lague asimburwa na Nizeyimana Djuma, Nkusi Didier asimbura Bukuru Christopher hagati mu kibuga, Mugunga Yves we yasimbuwe na Nshuti Innocent  mu gihe igice cya mbere kirangiye Ntwali Fiacre yasimbuwe na Ahishakiye Herithier. APR FC ikaba izasubukura imyitozo kuwa Kabiri Tariki 3 Nzeri, mu gihe ejo kuwa mbere umutoza Mohammed Adil Erradi ikiruhuko.

Ku munota wa 50 ku Danny Usengimana yarekuye ishoti ariboneza mu izamu rya CuzuzoAimée Gael
Icyakurikiyeho kwari ukwishimira igitego

Cuzuzo atoragura umupira mu rushundura nyuma yo kunanirwa kuwugarura
Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira umutoza mukuru Mohammed Erradi yashimiye cyane Nshimiyimana Yusunu uko yitwaye
Guy Bakira umutoza wa Gasogi United ntiyiyumvishaga ibyari biri kumubaho
Umutoza mukuru Mihammed Adir Erradi atanga amabwiriza ku bakinnyi be uko bakwiye guhagarara mu kibuga
Ku munota wa 70 Kapiteni Mutsinzi Ange yahaye umwanya Mushimiyimana Muhammed wari uvuye mu mvune
Yahimiye cyane abafana baje kubashyigikira muri uyu mukino wa gicuti
Mushimiyimana Muhammed yitwaye neza mu minota 20 yakinnye
Nkusi Didier usanzwe ukinira Intare FC  winjiye asimbuye imikinire ye yatangaje benshi bakurikiye uyu mukino
Nizeyimana Djuma winjiye asimbuye yitwaye neza mu mukino we wa mbere muri APR FC
Nshuti Innocent yagarutse mu kibuga muri uyu mukino nyuma y’amezi asaga atatu yaravunitse
Nyuma y’uko Mutsinzi Ange atanze umwanya igitambaro cya kapiteni cyahawe myugariro mugenzi we Buregeya Prince

 

Umuyobozi wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles KNC (ibumoso) ntiyishiniye uko umukino wagenze
Abatoza bombi bakorana mu ntoki nyuma y’umukino
Abatoza ndetse n’abakinnyi ba APR FC bose bashimiye abafana nyuma yo kubajya inyuma bagatahana intsinzi
Umwe mu bafana bari baje gushyigikira APR FC yasabye umutoza mukuru Mohammed Adir Erradi ko bifotozanya nawe arabimwemerera
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga
Uko bari gahagaze mu kibuga

One Comment

  • Ut aut minima quam. Voluptas cumque impedit et voluptas velit reiciendis et ea. Dolores voluptatibus magni voluptas minus explicabo ut et repellendus. Voluptas ab harum aspernatur.
    прогоны хрумером
    Et reiciendis blanditiis ratione vel nesciunt nobis dolor. Officiis est aut qui sit temporibus. Porro qui sunt eos voluptatem ad velit. Vel nihil dolorem laborum consequatur dolores impedit sed. Iste iste porro nulla ducimus natus maiores quis.
    прогоны хрумером
    Deserunt ab doloremque accusantium expedita beatae numquam. Molestias non numquam aut. Accusamus voluptates qui aliquam asperiores perferendis.

    A sit beatae architecto voluptates dolorum ipsum. Aliquam quod et omnis sunt enim aliquid. Enim eum facere hic natus ut aut. Sit iste aspernatur labore aliquam sit id cumque voluptas. Occaecati laboriosam quo possimus odio perspiciatis est.
    https://xrumer.us
    Voluptas fugiat et est blanditiis. Sit at voluptate asperiores adipisci voluptas. Nisi qui eligendi nostrum earum. Explicabo sunt magni quia eaque consequuntur ut aut quaerat. Asperiores qui repellat est similique voluptas veniam ut at.

Leave a Reply

Your email address will not be published.