Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo wa mbere wa gicuti n’ikipe ya Gasogi iyitsinda ibitego 2-1.
Nyuma yo gusubukura imyitozo ikipe y’ingabo z’igihugu kuri uyu wa Kane yakiriye ikipe ya Gasogi mu mukino wa gicuti, ni umukino wabereye kuri sitade Ikirenga, ikibuga ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo.
Ni umukino wakinwe n’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu. Ni umukino warangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itsinze ikipe ya Gosogi ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 17′ nyuma y’uko Ghislain Armel wa Gasogi afunguye amazamu ku munota wa 15′ mu gihe Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 31.
APR FC ikaba izakina undi mukino wa kabiri wa gicuti na Gorilla kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00)