Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa 25 wa shampiyona na Etoile de l’Est, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda ibitego 3-1.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sacyenda (15h00) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 9′ Buregeya Prince ku munota wa 40′ Mugisha Gilbert ku munota wa 45′
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Kane tariki 4 Gicurasi aho izakira n’ikipe ya Marines FC mu mukino wo kwishyura wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda zuzuye.