Ibitego 3-0 kubusa bya Niyonzima Olivier na Danny Usengimana niyo bifashije APR FC kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota arindwi nyuma yo gukura amanota atatu kuri Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
APR FC yihariye umupira mu minota myinshi y’umukino, yagiye ibona uburyo bwinshi butandukanye bwashoboraga kuyihesha igitego mu minota ya mbere, ariko igorwa cyane no kubyaza umusaruro ubwo burya bwiza yagiye ibona.

Ku munota wa 38′ Niyonzima Olivier Sefu yafunguye amazumu igitego yatsinze ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel awuteye uvuye muri koruneli, atsindisha umutwe amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC ifite igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka, aho Butera Andrew yasimbuye Mugunga Yves, naho Niyomugabo Claude asimbura Byiringiro Lague.
Ikipe ya Etincelles FC nayo yagiye ibona uburyo muri uyu mukino, bwashoboraga kuvamo igitego ariko umunyezamu Rwabugiri Umar akora akazi gakomeye akuramo umupira wari utewe na Mutebi Rashid wari abonye uburyo bwiza ku munota wa 73.
APR FC nayo yakomeje gushakisha ikindi gitego kugira ngo ibe yakwizera instinzi, abasore ba Mouhammed baje kubyaza umusaruro uburyo bwiza babonye ku munota wa 77′ ubwo Usengimana Dany yashyiragamo igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na ndetse anashyiramo igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Niyomugabo Claude ku munota wa 89.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agatenyo rwa shampiyona n’amanota arindwi mu mikino itatu, inganya na Rayon Sports yatsindiye Espoir FC ibitego 2-1 i Huye.