E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Espoir FC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa cumi n’umwe wa shampiyona na Espoir, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda Espoir igitego 1-0.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye sasita n’igice (12h30) igitego cya APR FC cyatsinzwe na Omborenga Fitina ku munota wa 71′

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 04 Mutarama aho izakirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.