E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona

ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa gatatu wa shampiyona na Bugesera FC, iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe, amakipe yombi abarizwa mu itsinda A.

Ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera kuri stade ya Bugesera, ari naho ikipe ya Bugesera FC isanzwe yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye saa cyenda n’igice, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ibashe gukomeza kuyobora urutonde mu itsinda ryayo, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu y’umunsi wa gatatu wa shampiyona itsinze Bugesera FC ibitego 3-0.

Ni ibitego bya tsinzwe na Mnaishimwe Djabel ku munota wa i6′ ikindi gitsindwa na Omborenga Fitina ku munota wa 86′ ndetse na rutahizamu Mugunga Yves ku munota wa 90′ mu gihe ikipe ya Bugesera itabashije kubona igitego na kimwe muri uyu mukino n’ubwo nayo yagiye ibona amahirwe menshi ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

Tubibutse ko ari shampiyona ikinwa mu buryo bw’amatsinda aho ikipe nka APR FC iri mu itsinda rya A ihuriyemo n’amakipe nka Bugesera AS Muhanga na Gorilla. APR FC ikaba izasubira mu kibuga kuwa Kabiri isurwa Bugesera FC i Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.