ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa kabiri wa shampiyona na AS Muhanga, iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe, amakipe yombi abarizwa mu itsinda A.
Ni umukino wabereye mu karere ka Muhanga kuri stade ya Muhanga, ari naho ikipe ya AS Muhanga isanzwe yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye saa cyenda zuzeye ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ibashe gukomeza kuyobora urutonde mu itsinda ryayo, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona itsinze S Muhanga ibitego 3-1.
Ni ibitego bya tsinzwe na Usengimana Dany ku munota wa 29′ ikindi gitsindwa na Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 31′ ndetse na rutahizamu bizimana Yannick ku munota wa 54′ mbere y’uko AS Muhanga nayo itsinda igitego cyayo kimwe rukumbi yabonye muri uyu mu kino ku munota wa 86′
Tubibutse ko ari shampiyona ikinwa mu buryo bw’amatsinda aho ikipe nka APR FC iri mu itsinda rya A ihuriyemo n’amakipe nka Bugesera AS Muhanga na Gorilla. APR FC ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatandatu isura Bugesera FC.