ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa gatanu wa shampiyona na AS Muhanga, iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe, amakipe yombi abarizwa mu itsinda A.
Ni umukino wabereye mu karere ka Huye kuri stade Huye, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye saa cyenda zuzuye, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ibashe gukomeza kuyobora urutonde mu itsinda ryayo, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu y’umunsi wa gatanu wa shampiyona itsinze AS Muhanga ibitego 3-1.
Ni ibitego bya tsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 27′ ibindi bitsindwa na Jacques Tuyisenge ku munota wa 62’ndetse no ku munita wa 67′ mu gihe igitego kimwe rukumbi cya AS Muhanga cyatsinzwe ku munota wa 32′
Tubibutse ko ari shampiyona ikinwa mu buryo bw’amatsinda aho ikipe nka APR FC iri mu itsinda rya A ihuriyemo n’amakipe nka Bugesera AS Muhanga na Gorilla. APR FC ikaba izasubira mu kibuga kuwa Mbere yakirwa ikipe ya Gorilla.
silagra from india