E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsindiye Etoile de l’Est i Ngoma iyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa Gatatu Tariki 12 Gashyantare, nibwo imikino yo kwishyura y’Igikombe cy’amahoro 2020 yakinwaga, ikipe y’Ingabo z’igihugu ikaba yitwaye neza isezerera Etoile de l’Est nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade nshya ya Ngoma.

APR FC yatangiye umukino ihererekanya neza hagati mu kibuga, ari nako icishamo igasatira iciye mu basore bo hagati Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Niyomugabo Claude na Nshimiyimana Yunusu bahinduraga imipira buri kanya iturutse mu mpande, ari nayo yahesheje APR FC igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Yunusu ku mupira wahinduwe na Niyomugabo Claude aciye ku ruhande rw’ibumoso.

Igice cya kabiri nabwo cyatangiye neza kuri APR FC yahererekanyaga umupira neza ndetse ikanawutindana, gusa ikomeza guhusha uburyo bumwe bwabaga bwabazwe, ari nako umutoza Mohammed Adil Erade yagendaga akora impinduka zitandukanya ashakisha uburyo abasore be babasha kubona ikindi igitego.

Ku ikubitiro umutoza Mohammed Adil Erade yaje gukora impinduka akuramo Niyomugabo Claude ashyiramo Ngabonziza Gulain, akuramo Manishimwe Djabel ashyiramo Nkomezi Alex ndetse Byiringiro Lague wasimbuwe na Ishimwe Kevin.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzayihuza na AS Muhanga ku Cyumweru Tariki ya 16 Gashyantare saa cyenda z’igicamunsi kuri stade ya Muhanga.

 

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published.