E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsindiye AS Muhanga iwayo izamukana amanota atatu ikuye mu majyepfo


Ibitego bya Byiringiro Rague bihesheje APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona, irusha amanota atanu Police FC iri ku mwanya wa kabiri ndetse inarusha arindwi Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu, nyuma yo gutsindira AS Muhanga iwayo ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga kuri iki Cyumweru.

Umukino watangiye amakipe yombi ahererekanya neza cyane, ku buryo iminota ibanza umupira wakinirwaga hagati cyane ariko APR FC ikanyuzamo igasatira gusa ba myugariro ba AS Muhanga babasha kugarira neza izamu ryabo.

N’ubwo abasore ba Adil babanje kugorwa no kubyaza umusaruro uburyo bwiza bagiye babona, ntibybaaciye intege kuko bakomeje gusatira  cyane ndetse biza kubahira ku munota wa 23 ubwo Byiringiro Rague yafunguraga amazamu.

Kubona igitego kuri APR FC byongereye imbaraga aba basore ndetse yanashoboraga kubona igitego cya kabiri ku munota wa 31 ku mupira wahinduwe na Ishimwe Kevin ariko Usengimana Dany ntiyabasha kuboneza neza mu rushundura.

APR FC yakomeje gushakisha ikindi gitego, maze mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ari nako abasore ba Mohammed Adir Erradi bahererekanyaga neza banasatira ariko ntibabasha kubona ikindi gitego iminota 45 irangiye amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC ifite igitego 1-0.

Igice cya kabiri Mohammed Adil yagitangiye akora impinduka akuramo Butera Andrew ashyiramo Niyonzima Olivier Sefu maze ikipe y’ingabo z’igihugu itangira isatira cyane, nyuma ku munota wa 63 Ishimwe Kevin aha umwanya Niyomugabo Claude wanagize urahare mu itsindwa ry’igitego cya kabira nacyo kinjijwe na Rague ku muntona wa 75 w’umukino.

Ikipe APR FC yabanjemo itsinda AS Muhanga 2-0

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 48 mu gihe shampiyona igiye kuba isubitswe kubera imikino ya gishuti ikipe y’igihugu ifite mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare yitegura irushanwa rya shampiyona y’abakina imbere mu bihubu byabo CHAN 2020.

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published.