Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC itsindiwe ku mukino wa nyuma na Rayon Sport mu “Agaciro Developement Fund Tournament”

APR FC itsinzwe na Rayon Sport 1-0 mu mukino wa nyuma wa “Agaciro Developement Fund Tournament” yegukana umwanya wa kabiri.

Aya makipe yombi, yatangiye umukino asa narimo kwigana, kuko umupira wabo bose wakinirwaga hagati cyane kuburyo byanagoye cyane abatahaga izamu kubona imipira imbere, ibi bitanahaye ba myugariro akazi gakomeye. Kubera ubu buryo amakipe yombi yatangiye akinamo bitafashaga abataka kubona imipira, byatumye igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kubona igitego.

Igice cya kabiri, APR FC niyo yabaye iya mbere gusimbuza aho Nshimiyimana Amran yasibuwe na Itangishaka Blaise, maze Mirafa watangiye akina inyuma y’umwataka, asubira inyuma gufatanya na Migi bityo Blaise aba ariwe ukina inyuma ya Byiringiro Lague watahaga izamu.

APR FC mu gice cya kabiri yatanze Rayon Sport kwinjira mu mukino, gusa ibi ntibyabaye umwanya munini kuko ku munota wa 51, Rugwiro Herve yaje gusohorwa mu kibuga n’umusifuzi ubwo yamuhaga ikarita itukura bituma APR ikina ari icumi gusa. Abasore ba Petrović bakoze ibishoboka byose bihagararaho ariko mu minota ibiri y’inyongera Rayon Sport ibona igitego cyanayihesheje igikombe cya Agaciro Developement Fund Tournament”

 Doreuko amakipe akurikirana:

1.Rayon Sports: Igikombe + 2.000.000 FRW

2.APR FC: 1.000.000 FRW

3.AS Kigali: 500.000 FRW

4.Etincelles FC: 0 FRW

Umukinnyi w’irushanwa: Muhire Kevin (Rayon Sports)

Abatsinzi ibitego byinshi (2 Goals:

1.Byiringiro Lague (APR FC)
2.Bimenyimana Bonfils Caleb (Rayon Sports)
3.Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali)

Nyuma y’iri rushanwa, APR FC igomba gutangira imyitozo kuwa Kabiri yitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na Mukura VS tariki 06 Ukwakira ukazabera i Rubavu.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *