Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC itangiye neza igikombe cy’intwari 2020 itsinda Mukura VS 3-1

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 25 Mutarama, Ikipe y’ingabo z’igihugu yatangiye neza imikino y’igikombe cy’intwari 2020 nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports et Loisir ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wabereye kuri Stade ya Kigali.

APR FC yatangiye umukino ihererekanya neza hagati mu kibuga, ari nako icishamo igasatira iciye mu basore bo hagati Butera Andrew, Bukuru Christopher ndetse na Byiringiro Rague wahinduraga impande buri kanya, byaje no gutanga umusaruro maze ku munota wa cyenda gusa Bukuru Christopher acomekera umupira mwiza Danny Usengimana atera iruhande gato rw ’izamu ryari ririnzwe na Gerard Bikorimana.

Ku munota wa 16 w’umukino APR FC yakomeje guhererekanya neza, ku mupira wari uvuye inyuma maze Manishimwe Djabel wari wacomotse muri ba myugariro ba Mukura VS ahusha igitego asigaranye n’umunyezamu,

Igice cya mbere kigeze hagati, ku munota wa 35, Mukura VS yaje kuzamuka neza maze Muniru acomekera neza Ntwali Evode waje gutsindira igitego iyi kipe yambara umukara n’umuhondo. Ibi ntibyaciye intege abasore ba Adil Mohammed kuko nyuma y ’iminota ibiri myugariro Mutsinzi yohereje umupira muremure kwa Ishimwe Kevin nawe utazuyaje awucomekera Byiringiro Rague wari uhagaze hagati muri ba myugariro batatu ba Mukura arabacenga ahita arekura ishoti rikomeye cyane riruhukira mu rushundura rwa Mukura VS.

Ku munota wa 45 mbere y’uko umusifuzi Ishimwe Claude mbere y’uko ahuha mu ifirimbi ngo arangize igice cya mbere, Niyonkuru Ramadhan yasubije inyuma umupira awuhereza myugariro Olly Jacques nawe utashoboye kuwugenzura neza, awakwa na Manishimwe Djabel wahise acunga neza rutahizamu Danny Usengimana wari uhagaze neza amucomekera ku mutwe ahita asongera mu izamu. Igice cya mbere kiza kurangira ari ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye neza kuri APR FC yahererekanyaga umupira ikanawutindana, gusa igahusha uburyo bumwe bwabaga bwabazwe, ku munota wa 67 Byiringiro Rague wacomotse muri ba myugariro ba Mukura VS yaje gutera ishoti rikomeye maze rica iruhande gato rw’izamu, nyuma y’iminota itatu gusa Umutoza Adil yaje gukora impinduka akuramo Danny Usengimana waje guha umwanya Nshuti Innocent waje no gutsinda igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye ku mupira mwiza yahawe na Ishimwe Kevin. Umukino urangira ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

 

Umutoza yakoze impinduka ku munota wa 73 umunyezamu Hertier Ahishakiye yasimbuye Rwabugiri, Mushimiyimana Muhamed asimbura Butera, Ishimwe Anicet asimbuye Djabel, mu gihe Byiringiro Lague yasimbuwe na Ngabonziza Guillain ku munota wa 83.

APR FC izahura na Police mu mukino wa kabiri Tariki 28 Mutarama, mu gihe umukino wa gatatu uzakinwa Tariki 01 Gashyantare APR FC ihure na Kiyovu Sports

Ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe na  miliyoni esheshatu z’amafaranga nk’uko byagenze muri 2018, igikombe cy’umwaka ushize kikaba cyaregukanywe na APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Iri rushanwa ryitiriwe Intwari z’igihugu ritegurwa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: ‘Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu’

Abakinnyi babanje mu kibugaRwabugirir Omar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Manishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Butera Andrew, Bukuru Christopher, Manishimwe Djabel, Ishimwe Kevin, Byiringiro Lague, Usengimana Danny

Umutoza: Erradi Muhamed Adil

Amafoto: Uwihanganye Hardy / FunClub.rw

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *