E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itahanye amanota atatu y’umunsi wa munani wa shampiyona

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa munani, ikipe y’ingabo z’igihugu itahanye intsinzi n’amanota atatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Bugesera FC ibtego 2-1 kuri iki Cyumweru.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, ikipe y’ingabo z’igihugu yaje mu kibuga intego ari ugutsinda uyu mukino, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana itsinzi y’ibitego 2-1.

Ibitego bibiri bya APR FC byabontse muri uyu mukino, byatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 23′ ndetse na Mugisha Gilbert wagitsinze ku munota wa 44′

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga kuwa Gatandatu tariki 18 Ukuboza ikina na Marines FC umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.