E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC istinzwe na Musanze FC

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa 17, ikipe y’ingabo z’igihugu yari yakiriwe na Musanze FC aho umukino urangiye ikipe ya Musanze FC yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda igitego 1-0, mu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, kuri stade Ubworoherane mu karere ka Musanze, igitego kimwe rukumbi cya Musanze cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran ku munota wa 90′ w’umukino.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Mbere tariki 21 Gashyantare yakira ikipe ya Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona umukino uzabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa cyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.