E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma yitegura Agaciro Football Tournament 2019 (Amafoto)

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isoje imyitozo yabereye ku kibuga cya Shyorongi kuri uyu wa kane, yitegura irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019 rizakinwa kuri uyu wa gatanu Tariki ya 13 ndetse na no ku cyumweru Tariki ya 15 Nzeri 2019.

APR FC yari imaze icyumweru ikoresha imyitozo abakinnyi 17 bo mu ikipe ya mbere batahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga imikino mpuzamahanga, kuri uyu wa kane abasore bari baritabiriye ubutumire bw’Amavubi uko ari umunani bakaba bagarutse, basanga bagenzi babo bitegura kuzahura na Mukura Victory Sports kuri uyu wa gatanu Tariki ya 13 Nzeri saa saba z’amanywa, mu mukino wa mbere kuri Stade Amahoro i Remera.

Ishimwe Kevin ufasha ba rutahizamu ari mu bihe bye byiza
Ombolenga Fitina wari mu butuma bw’ikipe y’Igihugu yagarutse mu myitozo kuri uyu wa kane

Imyitozo yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane yakozwe amasaha abiri, ikaba yari yiganjemo iyo kunanura ingingo byoroheje ndetse no guhererekanya umupira byafashe umwanya munini.

Myugariro Mutsinzi Ange aganira n’Umunyamakuru wa APR FC, akaba yatangaje ko biteguye neza iri rushanwa ndetse ko bafite intego yo gutwara igikombe bagaha abafana ibyishimo badaheruka.

Yagize ati: ’Turi ku rwego rwiza ndetse dufite abatoza beza, nta kabuza nidukomeza gushyira mu bikorwa ibyo batwigisha tuzitwara neza muri iri rushanwa. Twakoze imyitozo myiza, twabonye imikino ya gicuti yadufashije gukomeza kwitegura Agaciro Football Tournament 2019 twabonye ko urwego turi ho ari rwiza cyane, tuje dufite intego yo gutwara igikombe.’’

‘’ Icyo nasaba abafana ni ukutujya inyuma, umwaka ushize ntabwo ikipe yagize amahirwe yo kwegukana igikombe na kimwe, uyu mwaka dufite intego yo kubagarurira ibyishimo bari bakumbuye.”

Myugariro Mutsinzi Ange arasaba abafana kujya inyuma ya APR FC ikitwara neza mu Agaciro Football Tournament 2019

Abakinnyi 24 bakaba bose bameze neza, keretse Nkomezi Alex ufite imvune yoroheje yahuriye nayo mu myitozo, ikaba izatuma adakina umukino wa mbere mu gihe akomeje kwitabwaho n’abaganga hakaba hari icyizere ko yakina umukino wa kabiri aramutse akize neza.

Uko imikino y’Agaciro Football Tournament 2019 iteye:

13 Nzeri: APR FC vs Mukura Victory Sports (13:00)

Rayon Sports vs Police FC (15:00)

Tariki 15 Nzeri nibwo iyi mikino izasozwa, saa saba hazakinwa umwanya wa gatatu uzahuza amakipe yombi azaba yatsinzwe, naho saa cyenda n’igice hakinwe umukino wa nyuma uzahuza amakipe azaba yatsinze ari nabwo hatangwa igikombe.

Nizeyimana Djuma uvuye mu mvune ahagaze neza
Mushimiyimana Muhammed wari waravunikiye mu mikino ya gisirikare yiteguye kwitwara neza mu Agaciro

Abakinnyi bazitabira imikino y’Agaciro Football Tournament 2019:  Rwabugiri Umar, Ntwali Fiacle, Ahishakiye Herithier, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Aimee Placide, Nkomezi Alex, Nizeyimana Djuma, Ishimwe Kevin, Butera Andrew, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel, Bukuru Christopher, Ngabonziza Gylain, Mushimiyimana Muhammed, Byiringiro Rague, Nshuti Innocent, Buregeya Prince, Sugira Ernest, Usengimana Danny, Nshimiyimana Yusunu, Mugunga Yves, Nkusi Didier, Byiringiro Gilbert ndetse na Hagumubuzima Issa.

Nkomezi Alex ukina hagati ntabwo yakoze imyitozo yo kuri uyu wa kane kubera imvune yoroheje
Rutahizamu Usengimana Danny ategerejweho ibitego mu Agaciro
Umutoza mukuru w’Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi agiye gukina irushanwa rya mbere mu gihugu nyuma yo kwerekanwa ku mugaragaro kuwa 02 Kanama 2019
Umutoza wungirije Nabyl Berkaoui mu myitozo yo kuri uyu wa kane
Rwabugiri Umar ukubutse mu ikipe y’igihugu Amavubi nawe yiteguye Agaciro Football Tournament
Umunyezamu Ahishakiye Herithier yacushagamo agatebya hamwe n’umutoza wungirije Nabyl Bekraoui
Butera Andrew ukina hagati mu kibuga mu myitozo yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane
Myugariro Buregeya Prince mu myitozo yongera ingufu yo kuri uyu wa kane
Rutahizamu Nshuti Innocent wakinnye umukino wa gicuti hamwe na Unity FC avuye mu mvune y’igihe kirekire
Rutahizamu Biringiro Rague arekura rimwe mu mashoti mu izamu ryari ririnzwe na Rwabugiri Umar

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.