Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali kuwa Gatandatu Tariki 12 Ukwakira guhera saa cyenda z’igicamunsi.
Ni imyitozo yatangiye saa kumi z’igicamunsi ikorwa mu gihe cy’isaha n’igice. Ikaba yaranzwe n’iyiganjemo gutera mu izamu ndetse n’imipira y’imiterekano.
Yakozwe n’abakinnyi 24 ukuyemo myugariro Buregeya Prince ugifite ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona APR FC yanganyijemo na AS Kigali Tariki ya 04 Ukwakira kuri stade ya Kigali.
Myugariro Mutsinzi Ange akaba yakoze iyi myitozo nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi itatu yari yahawe n’umuganga kubera ikibazo yagiriye muri uyu mukino nyuma yo kugongana na rutahizamu Sugira Ernest, uyu musore yaje gucishwa mu cyuma muganga asanga nta kibazo afite, umutoza naramuka amugiriye icyizere akaza kugaragara mu mukino APR FC izahuramo na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma y’imyitozo, rutahizamu Byiringiro Rague akaba yatangaje ko biteguye neza uyu mukino ndetse ko bagomba gutahana intsinzi
Yagize ati: ‘’Twese abakinnyi dusoje imyitozo, umwuka umeze neza kandi twiteguye kwitwara neza ku munsi w’ejo kugira ngo tuzamuke ku rutonde rwa shampiyona.’’
‘’Etincelles ni ikipe nziza kandi ifite umutoza mwiza waciye mu makipe akomeye, turayubaha ariko ntabwo tuyitinya.’’
Akaba yakomeje yizeza abafana ko Atari uyu mukino gusa bagomba gutsinda ahubwo APR FC izanatwara igikombe cy shampiyona.
Yakomeje agira ati: ‘’Icyo nakwizeza abafana ni uko tugomba kubaha ibyishimo, baza kuri stade gushaka intsinzi nabizeza ko ejo bazayitahana, kandi si uyu mukino gusa kuko nanabizeza ko uyu mwaka tuzatwara igikombe cya shampiyona.’’
APR FC ikaba ihagaze ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota ane n’igitego kimwe izigamye mu mikino ibiri, mu gihe Etincelles FC bazakina ku munsi w’ejo ari yo iri u mwanya wa mbere n’amanota atandatu n’ibitego bine izigamye.
gmopz2
%%
Feel free to surf to my blog post … affordable seo packages uk – Vaughn –