Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC isoje imyitozo ya nyuma yanagaragayemo Bizimana Djihad

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa 18, APR FC kimwen’andi makipe ikaba igomba guhura na AS Kigali kuri iki cyumweru.

APR FC nyuma yo gutsinda Marines FC iyinyagiye ibitego 5 byose yahise itangira kwitegura umukino uzayihuza na AS Kigali ndetse banamaze icyumweru cyose bakora imyitozo kugira ngo bazabashe kwitwara neza muri uyu mukino dore ko na Bizimana Djihad wari umaze ibyumweru bibiri mu igeragezwa mu gihugu cy’u Bubirigi yamaze kugaruka nyuma yo gutsinda igerageza no guhabwa amasezerano y’imyaka itatu ndetse ngo akaba yiteguye gufatanya n’abagenzi be ku munsi w’ejo nkuko yabidutangarije nyuma yo gusaza imyitozo ya nyuma uyu munsi.

Ati: nibyo maze iminsi ntahari nari naragiye mu Bubirigi mu igeragezwa ndashima Imana ko byose byagenze neza cyane ubu nagarutse icyo ndeba ubu ni umukino dufite ku munsi w’ejo ibindi byose byagiye ku ruhande. Djihad yakomeje avuga ko nagirirwa ikizere n’umutoza ko yoteguye gufatanya n’abagenzi be ati: aho narindi nakoraga imyitozo ubu meze neza, umutoza nangirira ikizere niteguye gufatanya n’abandi mu mukino wo ku munsi w’ejo.

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *