Kuri uyu wa Mbere ikipe y’ingabo z’igihugu isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gicumbi mukino w’umunsi wa cumi na kabiri wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Mumena kuwa Gatandatu Tariki 3 Ukuboza guhera saa cyenda z’igicamunsi.
Ni imyitozo yatangiye saa kumi ikorwa mu gihe cy’isaha imwe. Ikaba yaranzwe n’iyiganjemo gutera mu izamu ndetse n’imipira y’imiterekano.
Yakozwe n’abakinnyi 24 ukuyemo myugariro Buregeya Prince ugifite ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona APR FC yanganyijemo na AS Kigali Tariki ya 04 Ukwakira kuri stade ya Kigali ndetse na Emmanuel Imanishimwe nawe wagiriye ikibazo cy’imvune mu ikipe y’igihugu.
Nyuma y’imyitozo, myugaruri Mutsinzi Ange akaba yatangaje ko biteguye neza uyu mukino ndetse ko bagomba gutahana intsinzi
Yagize ati: ‘’Twese abakinnyi dusoje imyitozo, tumeze neza nta kibazo na kimwe dufite umwuka twiteguye kwitwara neza ku munsi w’ejo.’’
‘’Gicumbi ni ikipe nziza kandi ifite abakinnyi beza bacite ubunararibonye gusa nk’uko nabikubwiye natwe ku ruhande rwacu turiteguye kandi twizeye ko bizagenda neza.’’
APR FC ikaba ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 mu gihe Gicumbi izaba yasuwe kuri uwo munsi yo iri ku mwanya wa cumi ga gatandatu n’amanota 4.