Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC isoje imyitozo ya nyuma Migi aboneraho gusaba imbabazi abayobozi n’abakunzi ba APR FC

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Police FC mu mukino w’umunsi wa mirongo itatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 15h30′.

Nyuma y’iyi myitozo ya nyuma, twaganiriye na kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste tumubaza uko biteguye uyu mukino we n’abagenzi be n’ubwo nta kinini uvuze, Migi avuga ko biteguye neza gusa agira n’icyo abwira abakunzi ba APR FC.

Ati “Umukino tuwiteguye neza, tumeze neza nta kibazo tumaze iminsi tuwitegura n’ubwo tudafite Herve muri uyu mukino nta kundi APR FC ifite abakinnyi benshi kandi bose bafite ubushobozi bwo gukina umupira kandi mwiza.” Migi kandi yanabonyeho gusaba imbabazi abakunzi ba APR FC.

Ati “Ndagira ngo mfate uyu mwanya nsabe mbabazi abayobozi n’abakunzi ba APR FC kuba tutarabashije kubaha igikombe cya shampiyona ntitwabashije kugera ku ntego twari twihaye, ndagira ngo kandi mbashimire byimazeyo ukuntu bagiye badushyigira mu mikino yose twakinnye yaba muri Kigali ndetse no hanze ya Kigali aho twagiye dukinira hose”.

Nyuma y’iyi myitozo abakinnyi bakaba bahise bajya mu mwiherero i Shyorongi, APR FC izakina uyu mukino idafite umukinnyi wayo wo hagati Andrew Butera ukirwaye marariya, Rugwiro Herve ufite ikibazo cy’imitsi yo mu itako ndetse anafite amakarita atatu y’umuhondo.

Tubibutse ko umukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe yombi hari tariki 20 Mutarama uyu mwaka kuri stade ya Kigal i Nyamirambo, icyo gihe APR FC yatsinze Police FC ibitego 2-0. Police FC izakira uyu mukino kugeza ubu ifite amanota 50 ikaba iri ku mwanya wa 4, mu gihe ikipe ya APR FC izaba ari umushyitsi yo ifite amanoto 62 ikaba iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *