Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Espoir umukino usoza shampiyona

Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Espoir mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league, ku munsi w’ejo ku wa kuwa Gatatu kuri sitade Amahoro i Remera saa 15H30.

Nyuma y’umukino APR FC yakinnye na Gicumbi ndetse ikanayitsinda ibitego bibiri kubusa, yahise itangira kwitegura uyu mukino. APR FC izakina uyu mukino yagaruye umwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba myugariro Nsabimana Aimable utaragaragaye mu mukinno APR yakinnye na Gicumbi kubera ko yari afite amakarita atatu y’umuhondo, gusa ikazakina uyu mukino idafite kapiteni wayo Mugiraneza utemerewe gukina uyu mukino kuko afite amakarita atatu y’umuhondo ndetse na rutahizamu wayo Issa Bigirimana kugeza n’ubu ntarakira neza imvune, ariko abandi bose bakaba bameze neza ndetse bakaba bari no mu mwiherero.

Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Miggy atubwira uko biteguye neza uyu mukino ati: tumaze igihe dukina imikino ya shampiyona ariko kugeza n’ubu igikombe twese turimo gushaka ntikirabona nyiracyo, rero kuri twebwe na APR FC, ejo dufite akazi gakomeye cyane wongere ngo cyane niyo mpamvu umukino w’ejo nkuko ari ugusoza shampiyona, ariko ni n’umukino uvuze kinini kuri twebwe. Gusa turiteguye neza tumeze neza ntakibazo.

Miggy yakomeje yibutsa abafana ko akazi kakiri kose, ndetse agira n’icyo yongera kubasaba ati: nibyo koko wjo ahampiyona nibwo izasozwa ariko mu gihe tutarakina uyu mukino akazi ntikararangira, niyo mpamvu buri gihe nkomeza kubasaba kuza tugafatanya buri munsi, nkuko twatangiye dufatanya tugomba gukomeza gufatanya kugeza akazi karangiye.  Rero nabasaba kuzaza kudushyigikira nkuko basanzwe babigenza tukareba ko n’ejo byagenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *