E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na TPDF yo muri Tanzania

Ikipe ya APR FC ihagarariye Ingabo z’u Rwanda RDF mu mikino ya gisirikare irimo kubera muri Kenya, isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe ya TPDF ihagarariye ingabo z’igihugu cya Tanzania(TPDF)

Ikipe ya APR FC nyuma yo kwitwara neza igatsinda imikino yayo ibiri, irasubira mu kibuga kuri uyu wa Kabiri saa cyenda (15h00′) zo muri Kenya arizo saa munani zo mu Rwanda (14h00′) APR FC irakina umukino wayo wa gatatuna TPDF ihagarariye Tanzania People’s Defence Force (TPDF) Igisirikare cya Tanzania.

Myugariro Mutsinzi Ange yavuze ko uyu mukino bawiteguye neza ko nta kabuza bagomba kuwutsinda kugira ngo bakoze imitwe y’intoki ku ntego yabazanye muri Kenya, kuko ngo kugeza ubu batari bayigeraho.

Ati: ”Umukino tuwiteguye neza nta kibazo na kimwe dufite, dufashwe neza abayobozi turi kumwe nabo inaha baradukurikirana umunsi ku munsi. Muri make nta kabuza, tugomba gutsinda umukino w’ejo kugira ngo intego yatuzanye tubashe kuyigeraho.”

Mutsinzi yaboneyeho gusaba abakinzi ba APR FC, gukomeza kubafatira iry’iburyo anabizeza intsinzi ku mukino w’ejo.

Ati: ”Abafana burya ni abantu b’ingenzi cyane, niyo mpamvu ngira ngo mbasabe bakomeze badushyigikire natwe tubijeje ibyishimo. Twizeye ko igikombe tuzakibazanira mu Rwanda”

Tubibutse ko kugeza ubu Ikipe ya APR FC ihagarariye RDF muri iyi mikino, ari yo ya mbere n’amanota atandatu ikurikiwe na Ulinzi Stars ya Kenya ifite amanota ane, naho TPDF ihagarariye Tanzania ni iya gatatu ifite n’amanota atatu, mu gihe UPDF ya Uganda iri ku mwanya wa kane n’inota rimwe, Muzinga ikaza ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe ifite.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.