E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Sunrise

Kuri uyu wa Mbere ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Sunrise mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona uzabera kuri Stade Gorigota kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo guhera saa cyenda z’igicamunsi.

Ni imyitozo yatangiye saa kumi z’igicamunsi ikorwa mu gihe cy’isaha imwe. Ikaba yaranzwe n’iyiganjemo gutera mu izamu ndetse n’imipira y’imiterekano.

Yakozwe n’abakinnyi 24 ukuyemo myugariro Buregeya Prince ugifite ikibazo cy’imvune ndetse na Emmanuel Imanishimwe wagiriye imvune mu mukino w’ikipe y’igihugu ubwo yakinaga na Cameroon

Nyuma y’imyitozo, Niyonzima Olivier Sefu akaba yatangaje ko biteguye neza uyu mukino ndetse ko bagomba gutahana intsinzi

Yagize ati: ‘’Twese abakinnyi dusoje imyitozo, umwuka umeze neza kandi twiteguye kwitwara neza ku munsi w’ejo.’’

‘’Sunrise ni ikipe nziza irimo no kwitwara neza muri shampiyona, ariko twebwe ku ruhande rwacu turiteguye icyo dushaka ni amanota atatu ku munsi w’ejo.’’

APR FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota makumyabiri na rimwe ndetse n’ibitego icumi izigamye mu gihe Sunrise bazakina nayo yo iri kumwanya wa gatandatu n’amanota cumi n’ane.

Leave a Reply

Your email address will not be published.