E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Sunrise, Zlatko yibutsa abasore be ko imikino yose ari amanota atatu

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Sunrise mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa makumyabiri na kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu kiganiro n’umutoza Zlatko yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino, anashimira abosore be ko babashije gukura amanota atatu i Huye. Ati: mbere na mbere ndagira ngo mbanze nshimire abakinnyi banjye uko bitwaye ubwo twakinaga na Mukura, ndabashimira kuba barabashije gukura amanota atatu i Huye. Kugeza ubu rero tumeze neza, abasore bariteguye ntakibazo, nta mvune zikanganye dufite mu ikipe yacu umukino tuwiteguye neza.

Zlatko yaboneyeho kwibutsa abasore be ko imikino yose ari amanota, anaboneraho gusaba abasore be gukomeza kurangwa n’ishyaka, umurava n’umuhate. Ati: ariko kandi ndigira ngo nibutse abakinnyi banjye ko imikino yose ari amanota atatu arinayo mpamvu mbasaba gukomeza kurangwa n’ishyaka, umurava n’umuhate kugira ngo intego twohaye tuzayigereho.

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 51 mu mikino 21 imaze gukina, mu gihe Sunrise bazakina nayo iri ku mwanya wa 9 ikaba ifite amanota 27 mu mikino 21 nayo imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published.