Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Simba yo muri Tanzania mu mukino wayo wa kabiri muri CECAFA Kagame Cup, bazakina ku munsi w’ejo kuri stade nkuru y’igihugu saa 15H00 zo mu Rwanda arizo saa 16H00 zo muri Tanzania.
Umukino wa mbere wayo muri CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka wa 2018, APR FC yakinnye na Singida ntibiyigendekeye neza kuko yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe, ubu ikaba yitegura gukina umukino wayo wa kabiri na Simba yo muri Tanzania yaraye itsinze Dakadaha yo muri Somaria ibitego bine ku busa. Kugeza ubu Simba niyo iyoboye iri tsinda rya gatatu yo na Singida ziranganya amanota zombi zifite amanota atatu kuko zatsinze imikino yazo ya mbere, mu gihe APR FC na Dakadaha zo nta nota narimwe zirabona.
APR FC izakina uyu mukino idafite umunyezamu wayo usanzwe ubanzamo Kimenyi Yves wavunikiye mu mukino bakinnye na Singida kugeza ubu akaba atarakira bivuze ko Ntalibi Steven usanzwe ari umuzamu wa kabiri ariwe uzabanza mu izamu, abandi bakinnyi bose bakaba bameze neza ntayindi mvune usibye Kimenyi wenyine.
Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Miggy atubwira uko biteguye neza uyu mukino ati: mbere na mbere ndagira ngo mbanze nsaba imbabazi abakunzi ba APR FC kuko umukino wa mbere bitagenze neza batubabarire, tubizeza ko amakosa twakoze atakongera kubaho. Ehhhh Simba ejo twarayirebye, tureba imikinire yabo, n’ikipe nziza pe rero natwe turiteguye umunaniro washize, ubu tumeze neza ahasigaye n’ugukora ibishoboka byose tukareba ko ejo twabona instinzi.