Ikipe y’ingabo z’igihugu isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na RS Berkane kuri iki Cyumweru saa moya za hano muri Morocco (19h00) arizo saa mbiri zo Mu Rwanda (20h00)
Nyuma y’imyitozo umutoza Adil Mohammed yavuze ko biteguye neza kandi ko ku ruhande rwabo nka APR FC nta gitutu kibariho habe na gato avuga ko afitiye ikizere abasore be.
Yagize ati” Turiteguye neza nta kibazo, ku ruhande rwacu nta gitutu kituriho habe na gato abakinnyi bacu bose tubafitiye ikizere kuko bose bameze neza kandi bariteguye.”
Ikipe ya APR FC ikaba yakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya RS Berkane ari naho izakinira ku munsi w’ejo ku Cyumweru.
Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma