APR FC isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikobe cy’Amahoro ugomba kubahuza na Police fc ku munsi w’ejo kuwa Kane kuri stade Amahoro.
Amabwiraza agenga aya marushanwa hakinwa umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi yanganyije ubusa ku busa bakaba bagiye gukina umukini wo kwishyura ku munsi w’ejo kuwa Kane. Ikipe izatsinda uyu mukino, ikazabona itike ikomeza muri 1/2.
APR FC ikaba kuri uyu mugoroba isoje imyitozo ya nyuma yagaragayemo myugariro Nsabimana Aimable ndetse Emmanuel Imanishimwe, abasore babiri batagaragaye mu mukino wa mbere kubera imvune. Mugiraneza kapiteni wa APR FC akaba yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino.
Ati ” umukino tuwiteguye neza, umukino ubanza ntibyagenze neza kuko tutabashije kubona intsinzi, ariko uyu mukino wo kwishyura, tugomba gukora ibishoboka byose tukabona intsinzi. Ndasaba abafana bacu kuza gufatanya natwe ku munsi w’ejo nkuko basanzwe babikora.