E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Musaze FC

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa kabiri, APR FC ifite iki gikombe yegukanye umwaka ushize igomba guhura na Musanze fc ku munsi w’ejo.

APR FC yamaze kugera mu karere ka Musanze aho igomba gukinira umukino wayo wa kabiri wa shampiyona na Musanze fc ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu saa cyenda n’igice kuri stade Ubworoherane. APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma ikoreye kuri stade Ubworoherane ari nayo bazakiniraho mbere yo guhura na Musanze.

Nyuma y’imyitozo isojwe kuri stade Ubworoherane, tuganiriye n’umutoza Petrović atubwira uko biteguye uyu mukino, ati: ku ruhande rwacu nka APR FC twiteguye neza uyu mukino, twageze inaha mbere ya sasita, twaruhutse neza nawe urabibona ko abakinnyi turi kumwe hano bose bameze neza biteguye umukino wo ku munsi w’ejo.

Dr Petrović kandi yatubwiye uko yabonye ikipe ya Musanze, ati: nagize amahirwe yo kureba umukino wa Musanze ubwo yakinaga na AS Kigali, icyo nakubwira n’uko ikipe ya Musanze ari ikipe nziza mu byukuri, nabonye ifite ubusatirizi bwiza n’ubwo itabashije kubona amanota atatu icyo gihe. Ikindi Musanze ifite umutoza mwiza n’ikimenyimenyi niwe watowe nk’umutoza mwiza w’umwaka ushize.

Petrović yazamukanye abakinnyi 20 i Musanze, tubibutse ko ubwo APR FC iheruka kuri stade Ubworoherane hari tariki 24 Gucurasi uyu mwaka, yabashije kuhakura amanota atatu itsinze Musanze ibitego bibiri kuri kimwe, benshi banemeje ko ariwo mukino wayihesheje igikombe cya shampiyona kuko ariwo mukino benshi bemezaga ko bitazayorohera kuhikura.

Leave a Reply

Your email address will not be published.