Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mukua VS mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ku munsi w’ejo kuwa kane kuri sitade Huye saa15H30.
Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu karere ka Huye ari naho izakinira ku munsi w’ejo na Mukura Vs, usibye abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 nka: Byiringiro Lague, Buregeya Prince, Songayingabo Shaffi na Nyirinkindi Saleh bamaze iminsi batari mu ikipe, mutoza Petrovic akaba yahagurukanye abakinnyi 19 azakuramo 18 azifashisha imbere ya Mukura VS. APR FC nyuma yo kugera i Huye babanje gufungura ndetse banaruhukaho ubu bakaba basoje imyitozo ya nyuma bose bakaba bameze neza.
APR FC izakina uyu mukino yagaruye umwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba, uwo ni umunyezamu Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa mbere muri iyi kipe, Kimenyi utaragarahaye mu mukino APR FC iheruka gukina na Kirehe FC kubera uburwayi bwa marariya, ubu akaba ameze neza ndetse anamaze iminsi akorana imyitozo n’abagenzi be.
Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Mugiraneza akaba yatubwiye uko biteguye neza uyu mukino ati: umukino tuwiteguye neza tumaze iminsi dukora imyitozo abakinnyi bose bameze neza muri make turiteguye. Ehhh mpora mbibabwira ko amakipe yose ari muri iyi shampiyona akomeye, Mukura yo ni ikipe nkuru ifite abatoza n’abakinnyi beza, ariko na APR nayo ni ikipe nkuru kandi nziza ubwo rero reka dutegereze iminota 90 ku munsi w’ejo.