E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mukura VS, Zlatko avuga ko ikipe ye yiteguye neza uyu mukino

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mukura VS mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa makumabiri na rimwe wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Huye.

Mu kiganiro n’umutoza Zlatko yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino anavuga ko Mukura ari ikipe nziza, anaboneraho gusaba abasore be gukomeza kurangwa n’ishyaka, umuhate n’umurava mu mikino yose bagomba gukina. Ati: tumeze neza, abasore bariteguye ntakibazo, nta mvune zikanganye tugifitemo, Mukura ni ikipe nziza ikina umukino wihuta narayibonye gusa jyewe icyo nasaba abakinnyi banjye n’ugukomeza kurangwa n’ishyaka, umuhate n’umurava mu mikino yose dufite nizeye ko n’ejo bizagenda neza.

Uyu munsi nibwo APR FC yahagurutse mu mugi wa Kigali, ikaba yanakoreye imyitozo kuri stade ya Huye ari nayo bazakiniraho ku munsi w’ejo. APR FC izakina uyu mukino ifite abasore bayo bose, dore ko nta n’inimvune zirimo usibye umunyezamu Ntalibi Steven, ndetse nta n’umwe utemerewe gukina kubera amakarita y’umuhondo cyangwa y’umutuku.

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 48 mu mikino 20 imaze gukina, mu gihe Mukura VS bazakina nayo iri ku mwanya wa 3 ikaba ifite amanota 44 mu mikino 20 nayo imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published.