E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Marines, Zlatko avuga ko nta mukino usa n’undi

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Marines FC mu mukino w’umunsi wa cumi n’icyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu kiganiro n’umutoza Zlatko yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino, ngo n’ubwo i Kirehe bitagenze neza nkuko babyifuzaga, ngo nta mukino usa n’undi. Ati: tumeze neza, abasore bariteguye ntakibazo nta mvune zikanganye dufitemo, n’ubwo umukino duheruka gukina bibatugendekeye neza nkuko twabyifuzaga, ariko iyo birangiye biba birangiye, nta mukino usa n’unundi ubu icyo tureba ubu ni umukino dufitanye na Marines ku munsi w’ejo.

Zlatko kandi yakomeje avuga ko Marines ari ikipe nziza igizwe n’abana bakiri bato. Ati: Marines narayibonye dukina nayo umukino wa gishuti, ni ikipe nziza igizwe ahanini n’abana bakiri bato bafite umukino wihuta nizeye ko ejo tuzareba umukino mwiza, kandi bizanagenda neza.

APR FC izakina uyu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ifite myugariro Rugwiro Herve, kapiteni wabo Mugiraneza Jean Baptiste ndetse na myugariro wo ku ruhande rw’iburyo Omborenga Fitina. Usibye aba, APR FC kandi izakina uyu mukino idafite rutahizamu wayo Byiringiro Lague utemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 42 mu mikino 18 imaze gukina, mu gihe Marines FC bazakina nayo iri ku mwanya wa 13 ikaba ifite amanota 17 mu mikino 18 nayo imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published.