Ikirere kiza cyuzuye amahumbezi y’umujyi wa Rubavu, niho APR FC isoreje imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Tariki ya 21 Ukwakira, kuri Stade Umuganda mbere yo guhura na Marines FC mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20 uzakinwa ejo Tariki ya 22 Ukwakira saa cyenda zuzuye z’igicamunsi.
Ikipe y’ingabo z’Igihugu yari ifite abakinnyi bose uko aari 25, yatangiye iyi myitozo saa kumi ikorwa isaha imwe, ikaba yari yiganjemo igarurira abakinnyi imbaraga yakoreshejwe N’umutoza wungirije Nabyl Berkaoui ndetse n’iyo guhanahana umupira mu kibuga yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adir Erradi. Nyuma y’umunsi umwe w’ikiruhuko wari wahawe ikipe muri rusange hagendewe cyane cyane ku bakinnyi bari bavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi yasezereye Ethiopia mu mukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN 2020, wakinwe kuwa Gatandatu kuri Stade ya Kigali.


Myugariro Buregeya Prince ukitabwaho n’abaganga kubera imvune y’akagombambari k’ibumoso yahuriye nayo mu mukino wa mbere wa shampiyona APR FC inganya igitego 1-1 na AS Kigali kuri Stade ya Kigali Tariki ya 04 Ukwakira, ntabwo yigeze akora imyitozo ndetse na myugariro mugenzi we Mutsinzi Ange nawe wagiriye ikibazo muri uwo mukino akaba ari gukorana n’abandi n’ubwo atari yakira neza ngo abe yakwitabazwa ndetse bikaba biteganyijwe ko atazagaragara muri uyu mukino.
Mushimiyimana Mohammed ukina hagati ndetse n’inyuma mu ikipe y’ingabo z’igihugu, atangaza ko n’ubwo ikipe ya Marines bayiziho gukinisha abana bazi umupira kandi bihuta bitari bubabere imbogamizi kuko APR FC nayo ari ikipe nziza kandi ifite abatoza beza.
Yagize ati: ‘’ Ikipe imeze neza muri rusange kandi dushyize hamwe kandi twiteguye gutsinda, Marines ni ikipe nziza ifte umutoza mwiza n’abana bakiri bato bavuye mu mashuri y’umupira w’amaguru gusa twebwe nk’ikipe nkuru gahunda dufite ni ugutsinda buri mukino tugakomeza kuguma ku mwanya wa mbere.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri by’agateganyo n’amanota arindwi n’ibitego bine izigamye, urutonde ruyobowe na Mukura Victory Sports et Loisir n’amanota umunani ikaba izigamye ibitego bitandatu.











