Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ku munsi w’ejo kuwa kane ku kibuga cya Kirehe FC saa 15H30.
Abakinnyi bose usibye abari mu mvune, n’abarwayi abandi bose bakaba bakoze iyi imyitozo ya nyuma yabereye mu karere ka Ngoma aho iyi kipe iraye, abakinnyi umutoza Petrovic atazakoresha muri uyu mukino kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston ndetse na Kimenyi Yves umuzamu usanzwe abanzamo kubera uburwayi ba maraliya ndetse n’abandi bakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 nka: Byiringiro Lague, Buregeya Prince, Shaffi na Saleh.
Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Mugiraneza akaba yatubwiye uko biteguye neza uyu mukino ati: umukino tuwiteguye neza nkuko dusanzwe twiregura indi mikino yose kuko amanota aba angana. Kirehe ni ikipe nziza ifite n’umutoza mwiza umaze igihe mu mupira w’u Rwanda, gusa icyo nakubwira n’uko twifuza cyane aya manota atatu rwose.