E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Kirehe FC, Zlatko avuga ko biteguye neza uyu mukino

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa cumi n’umunani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatandatu i Kirehe.

APR FC yahagurutse i Kigali uyu munsi ikora urugendo rw’amasaha atatu yerekeza mu karere ka Kirehe, ikaba yahageze ku isaha ya sasita n’iminota makumyabiri (12h20′) babanza gufata amafunguro, bajya ku ruhuka bahawe gahunda y’uko bari bukore imyitozo saa cyenda n’igice (15h30′) nubundi ku isaha bazakiniraho ku munsi w’ejo.

Umutoza Zlatko Krmpotić, akaba yamanukanye abakinnyi 20 azakuramo 18 azafishisha ku munsi w’ejo imbere ya Kirehe FC. Muri abo bakinnyi ntiharimo kapiteni Miggy uzatangira imyitozo kuwa Mbere, Sugira Ernest ugifite imvune, ndetse na myugariro Rugwiro Herve utemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Gusa ariko kandi, APR FC mu bakinnyi yamanukanye i Kirehe hakaba harimo umunyezamu wayo numero ya mbere Kimenyi Yves. Ubu APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma, abasore bose bakaba bameze neza. Mu kiganiro n’umutozo mukuru wa APR FC Zlatko Krmpotić yatubwiye ko ntabyinshi yavuga uretse kuba biteguye neza uyu mukino.

Ati: ntabintu byinshi navuga, gusa mu mupira uba ugomba kubaha buri kipe yose mugiye guhura, rero kuri twebwe turiteguye neza uyu mukino, niyo mpamvu twaje mbere y’umunsi, kugira ngo turuhuke neza rero reka dutegereze ibisubizo by’ejo.

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 41 mu mikino 17 imaze gukina, mu gihe Kirehe FC bazakina nayo iri ku mwanya wa 15 ikaba ifite amanota 12 mu mikino 17 nayo imaze gukina.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.