E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gicumbi

Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gicumbi mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league, ku munsi w’ejo ku wa kuwa Cyumweru kuri sitade Amahoro i Remera saa 15H30.

Nyuma y’umukino APR FC yakinnye na Etincelles ndetse ikanayitsinda ibitego bibiri kubusa, yahise itangira kwitegura uyu mukino. APR FC izakina uyu mukino idafite umwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba myugariro Nsabimana Aimable utemerewe gukina kubera ko afite amakarita atatu y’umuhondo, ndetse na rutahizamu wayo Issa Bigirimana utarakira imvune, abandi bose bakaba bameze neza ndetse bakaba bari no mu mwiherero.

 

Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Miggy atubwira uko biteguye neza uyu mukino ati: kugeza n’ubu igikombe twese turimo gushaka ntikirabona nyiracyo, rero urugamba ruracyakomeye niyo mpamvu kuri twebwe iyi mikino ibiri dusigaje n’ingenzi kuri twe, tugomba gukora uko dushoboye tukareba ko twakwitwara neza tukabona amanota y’imikino dusigaranye, icyo bisaba n’ukubaha buri mukino wose, rero icyo nakubwira n’uko ejo dufite umukino ukomeye cyane Gicumbi n’ikipe nziza uretse ko nta n’ikipe yoroshye muri iyi shampiyona.

Miggy yakomeje yibutsa abafana ko akazi kakiri kose, ndetse agira n’icyo yongera kubasaba ati: icyo nababwira n’uko akazi katararangira, niyo mpamvu buri gihe nkomeza kubasaba kuza tugafatanya buri munsi, nkuko twatangi dufatanya tugomba gukomeza gufatanya kugeza akazi karangiye.  Rero nabasaba kuzaza kudushyigikira nkuko basanzwe babigenza tukareba ko n’ejo byagenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.