E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa Gatanu, APR FC nyuma yo gukura amanota atatu kuri Marines FC, ifite irindi hurizo i Rubavu kuri uyu wa Kabiri imbere ya Etincelles FC.

APR FC imaze imaze iminsi ine mu karere ka Rubavu, nyuma yo gukina na Marines FC yagumye i Rubavu ikomeza kuhitegurira uyu mukino ugomba kubahuza na Etincelles FC ku munsi w’ejo kuwa Kabiri saa cyenda n’igice kuri stade Umuganda, ubu APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma ikoreye kuri stade Umuganda ari nayo bazakiniraho mbere yo guhura na Etincelles FC.

Nyuma y’imyitozo isojwe kuri stade Umuganda, tuganiriye n’umutoza Petrović atubwira uko biteguye uyu mukino, ati: ku ruhande rwacu nka APR FC twiteguye neza uyu mukino, tumaze iminsi inaha kuva twakina na Marines ntitwatashye kuko iminsi y’iyi mikino yombi yasaga niyegeranye, bityo duhitamo kuguma inaha kugira ngo tuzagendere rimwe.

Dr Petrović kandi yatubwiye uko yabonye ikipe ya Etincelles FC, ati: Etincelles n’ikipe nziza urabizi ko na mbere y’uko dutangira shampiyona twakinnye nabo umukino wa gishuti, ariko naho shampiyona itangiriye Etincelles nayibony ikina na Rayon Sport umukino wabo wa mbere, nabonye ari ikipe nziza n’ikimenyimenyi iheruka gutsinda AS Kigali rero urumvako ari ikipe yo kwitondera.

Etincelles FC kugeza ubu ifite amanota atatu yabonye ubwo yatsindaga AS Kigali ku munsi wa Kane wa shampiyona, mu gihe ikipe ya APR FC bazaba bahanganye yo ifite amanoto cumi n’abiri ari nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.