APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC mu mukino wa kabiri w’irushanwa ry’igikombe cy’ Intwari kuri uyu wa Kabiri kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Iyi mikino y’igikombe cy’Intwari, igeze ku munsi wayo wa kabiri, ikipe ya APR ikaba itarahiriwe n’umukino wa mbere ubwo yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0, ubu ikaba ari iya gatatu muri iri rushanwa.
Ubu APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC. APR izakina uyu mukino nanone idafite kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, no ku munsi w’ejo akaba atarabashije gukora imyitozo.
Usibye kuba idafite kapiteni Mugiraneza, APR FC ishobora gukina uyu mukino ifite umunyezamu wayo numero ya mbere Kimenyi Yves watangiye imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Mbere ndetse akaba ari no mu mwiherero n’abagenzi be.
APR FC irasabwa gutsinda imikino ibiri isigaye yaba uwo bagomba gukina na Etincelles FC ejo ndetse n’uwa nyuma uzabahuza na Rayon Sport kuwa Gatanu, kugira ngo yongere amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa