APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Espoir mu mukino w’umunsi wa cumi na kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatanu i Rusizi.
Nyuma y’urugendo rw’amasaha atanu APR yagenze yerekeza i Rusizi, ikaba yageze saa saba z’amanywa, babanza gufungura no kuruhuka, ubu bakaba basoje imyitozo ya nyuma, abakinnyi bose umutoza Jimmy Mulisa yahagurukanye bakaba bameze neza kandi ngo intego n’ukwitwara neza ku munsi w’ejo nkuko kapiteni Mugiraneza yabidutangarije.
Ati: twagize urugendo rwiza pe ntakibazo na kimwe twahuye nacyo kuva i Kigali kugera inaha i Rusizi wabonye ko n’abakinnyi banishimye ubwo twageraga muri Nyungwe twavuye mu modoka turambura imitsi tugenda n’amaguru dufata n’amafoto y’urwibutso muri make abakinnyi bose turi kumwe aha bafite morale.
Miggy yakomeje avuga ko biteguye neza umukino w’ejo. Ati: tumeze neza abasore baruhutseho niyo mpamvu twaje kare kuko urugendo ari rurerure, ubu dusoje imyitozo ya nyuma abakinnyi bameze neza icyo nakubwira cyo nuko twe nka APR turiteguye. APR FC izaina uyu mukino idafite Butera Andrew urimo kugenda agaruka buhoro buhoro, ndetse na Rugwiro Here ufite amakarita atatu y’umuhondo.
APR yahagurutse i Kigali ku isaha ya saa Moya (07h00) z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane yerekeza mu Karere ka Rusizi, ikaba yaciye mu ishyamba rya Nyungwe. Ubwo bari barigeze hagati muri iri shyamba, abakinnyi n’abatoza bavuye mu modoka bafata amafoto y’urwibutso barambura imitsi bagenda n’amaguru iminota 15 babona gusubira mu modoka bakomeza urugendo.