Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Espoir ku munsi w’ejo kuwa gatatu

Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Espoir mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 15 wa shampiyona ku munsi w’ejo kuwa gatatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo 15H30.

Abakinnyi batakoze iyi imyitozo ya nyuma kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston ugendera ku mbago urwayi imitsi yo mukuguru, Emery Mvuyekure na Tuyishime Eric bombi bafite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, Hakizimana Muhadjili urwaye umugongo, Nshuti Dominique Savio urwaye ibicurane ndetse akaba atemerewe gukina imikino ibanza cyo kimwe na Byiringiro Lague wabanje gukinira Intare FC mu cyiciro cya kabiri.

APR FC ikaba ifite imikino itatu y’ibirarane ya shampiyona, umukino wa mbere w’umunsi wa 15 izawukina ejo kuwa gatatu na Espoir, umukino wa kabiri w’umunsi wa 13 igomba kuzasura Etincelles FC kuri sitade Umuganda ku cyumweru tariki 25 Werurwe 2018. Nyuma y’iminsi itatu gusa, tariki 28 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya APR FC izasura Gicumbi FC ku kibuga cy’i Gicumbi kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha bakine ikirarane cy’umunsi wa 14.

Usibye imikino ya shampiyona y’ibirarane, APR FC izanakina umikino w’ikirarane wo kwishyura wa 1/6 cy’igikombe cy’Amahoro kuwa 31 Werurwe 2018 aho APR FC izakina na Gitikinyoni FC. Mu gihe APR FC yakomeza, yazahura n’ikipe ya La Jeunesse kuwa 6 Mata 2018.

11 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *