Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Muhanga ku munsi w’ejo

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Muhanga mu mukino w’umunsi wa cumi na gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma yo gutsindwa na Mukura VS mu mukino w’ikirarane, APR yahise itangira kwitegura uyu mukino bakaba bahise banerekeza mu mwiherero i Shyorongi ari naho bakoreye imyitozo ya nyuma. Nkuko byagaragaye muri iyi myitozo ya nyuma, APR izakina uyu mukino idafite Hakizimana Muhadjiri ndetse na Iranzi Jean Claude ndetse na Sekamana Maxime bose batari mu bakinnyi 18 bari mu mwiherero.

Umutoza Jimmy Mulisa akaba yavuze ko abasore be bameze neza kandi ko biteguye neza uyu mukino. Ati: abakinnyi bose bameze neza nta mvune nyinshi dufite usibye Butera Andrew ukirwaye ariko abandi bose bameze neza kandi bose bariteguye.

Jimmy yakomeje avugako AS Muhanga ari ikipe nziza. Ati: buri kipe yose iri mu cyiciro cya mbere irakomeye kuko ihari ibikwiriye, rero tugomba kuyubaha ndetse no kuyitegura neza kugira ngo turebe ko twazitwara neza imbere Muhanga ifite abakinnyi beza bakiri bato bafite imbaraga ndetse inafite n’umutozo mwiza ufite ubunararibonye mu kazi k’ubutoza.

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rea shampiyona n’amanota 26 mu mikino cumi n’umwe imaze gukina, naho Muhanga bazakina nayo ku munsi w’ejo yo iri ku mwanya wa munani n’amanota 16 mu mikino cumi n’ibiri imaze gukina.

5 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *