E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali ku munsi w’ejo ku Cyumweru

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa cumi n’umwe, yakomeje mu mpera z’iki cyumweru kuri uyu wa Gatanu.

Ikipe ya APR FC ikaba izakirwa na AS Kigali kuri iki Cyumweru saa cyenda n’igice (15h30′) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu munsi APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali. Iyi myitozo ya nyuma yaragayemo myugariro Imanishimwe Emmanuel ndetse na Muhadjiri Hakizimana.

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste akaba yavuze ko biteguye neza uyu mukino. Ati: umukino tuwiteguye neza, tumeze neza nta kibazo urabona ko n’abasore bose bafite moral. Miggy yakomeje avuga ko AS Kigali ari ikipe batapfa gusuzugura.

Ati: sinemeranya n’abavuga ko AS Kigali itari mu bihe byayo byiza, n’ikipe ikomeye, ifite abakinnyi beza, ndetse n’umutoza mwiza ufite n’ibigwi, twebwe ku ruhande rwacu turiteguye kandi twizeye ko bizagenda neza.

APR FC yakinnye umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona idafite Hakizimana Muhadjiri wari wagize ikibazo mu itako ubwo baheruka gukina na Rayon Sport, uyu musore akaba ari kumwe n’abagenzi be mu mwiherero ndetse akaba yanakoranye nabandi imyitozo ya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published.