Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC isoje imyitozo ya nyuma, mbere yo guhura na Amagaju FC kuri uyu wa Mbere

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Amagaju FC mu mukino w’umunsi w’ikirarane w’umunsi wa cumi na gatandutu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Mbere i Nyamagabe.

APR yageze i Huye saa tanu z’amanywa, berekeza kuri Crown Resort hotel, babanza gufungura no kuruhuka, ubu bakaba basoje imyitozo ya nyuma bitegura Amagaju FC, abakinnyi bose umutoza Zlatko yahagurukanye i Kigali, bose bakaba bameze neza.

Gusa APR igiye gutangira imikino yo kwishyira idafite bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho barimo kapiteni Mugiraneza Jean Baptist ugifite ikibazo cy’umutsi wo mu itako.

Usibye kapiteni Miggy, APR FC kandi izakina uyu mukino idafite Hakizimana Muhadjili urwaye Angine(tonsilitis)umunyezamu wayo wa mbere Kimenyi Yves urwaye malariya, rutahizamu Sugira Ernest nawe ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako ndetse na Ntalibi steven nawe wavunitse mu ivi akaba we agomba no kubagwa.

Mu kiganiro n’umutozo Zlatko yatubwiye ko yiteguye neza uyu mukino n’ubwo ikipe ye ngo yugarijwe n’imvune n’ubundi burwayi butandukanye. Ati: Dusoje imyitozo ya nyuma, abasore bameze neza bariteguye nizeye ko bazitwara neza ejo. Ehhh nibyo dufite abakinnyi benshi batazakina uyu mukino, ariko n’abahari si babi. Oya nta kipe n’imwe ntoya iba mu cyiciro cya mbere, amakipe yose aba akomeye, rero Amagaju n’ikipe nini kandi ikomeye reka dutegereze iby’ejo.

Imikino ibanza ya shampiyona yasize APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 35 mu mikino 15 imaze gukina, mu gihe Amagaju bazakina nayo iri ku mwanya wa 16 ikaba ifite amanota 08 mu mikino 15 nayo imaze gukina.

6 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *