E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Kiyovu Sports Mutsinzi Ange atangaza intego bajyanye ku mukino wa nyuma

Ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi, niho ikipe y’ingabo z’igihugu yakoreye imyitizi ya nyuma kuri uyu wa Gatanu Tariki 31 Mutarama,  yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’intwari uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu Tariki 01 Gashyantare 2020 kuri Stad Amahoro.

Iyi myitozo yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi, yakozwe n’abakinnyi 23 batarimo  ba rutahizamu Mugunga Yves ndetse na Nizeyimana Djuma bagifite ibibazo by’uburwayi ndetse biteganyijwe ko batazagaragara kuri uyu mukino, undi utazagaragara ku munsi w’ejo ni Niyonzima Olivier Sefu watangiye imyitozo kuwa Mbere w’iki cyumweru nyuma y’ukwezi n’ibyumweru bibiri yaravunitse mu ivi.

Aganira na APR FC Website myugariro wo hagati Mutsinzi Ange, akaba yatangaje ko intego ya APR FC ari ugutwara iki gikombe maze bagakomezanya intego batangiranye  yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda muri uyu mwaka wa shampiyona.

Yagize ati ati; ”Imyitozo yari imeze neza, abakinny bahari nabo bahagaze neza nta kibazo gihari ndetse twiteguye kwitwara neza tukegukana Igikombe cy’intwari 2020, uyu mwaka twawutangiranye intego yo kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, ejo tuzagerageza kwitwara neza iki kibe intangiriro. ”

”Imikino tumaze iminsi dukina muri iri rushanwa twagerageje gushyiramo imbaraga kugira ngo tuzagere ku mukino wa nyuma duhagaze neza, icyo nabwira abafana ni uko ku munsi w’ejo baza ari benshi bagakomeza kutuba hafi bakatwongera imbaraga nk’ibisanzwe, ni umukino wa nyuma nitwitwara neza bazaduha igikombe kandi ndabizeza ko natwe tuzabashimisha. ”

APR FC ifite amanota atandatu kuri atandatu nyuma yo gutsinda imikino yayo yombi ibanza ,uwa mbere yatsinze Mukura VS ibitego 3-1, itsinda na Police FC igitego 1-0 mu mukino wa kabiri.  Mu gihe Kiyovu Sports yo ifite amanota atatu kuri atandatu dore ko yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza uwa kabiri iwutsindamo Mukura VS ibitego 4-2.

Ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe na  miliyoni esheshatu z’amafaranga nk’uko byagenze muri 2018, igikombe cy’umwaka ushize kikaba cyaregukanywe na APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Iri rushanwa ryitiriwe Intwari z’igihugu ritegurwa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: ‘Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu’

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.