Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC isoje imyitozo ya nyuma kuri Sitade izakiniraho na Gor Mahia

Ikipe y’ingabo z’igihugu isoje imyitozo ya nyuma yakoreraga kuri Stade ya Nyayo iherereye mu mujyi wa Nairobi wo mu gihugu cya Kenya ari nayo izaberaho umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league.

Ni umukino utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu aho ikipe ya Gor Mahia yo muri gihugu cya Kenya izakira APR FC yo mu Rwanda saa kumi za Nairobi ari zo saa cyenda za Kigali.

Imyitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Ukuboza guhera saa kumi za Nairobi, yaranzwe n’iyongera ingufu ari yo isanzwe ibanza nyuma hakurikiraho iyo gukora ku mupira byoroheje ku mukinnyi ku giti ke nyuma hakinwa umukino aho abakinnyi bigabanyijemo amakipe abiri.

Iyi myitozo yakozwe hagamijwe ko abankinnyi bamenyera ikibuga bazakiniraho kuri uyu wa Gatandatu yarangiye neza nta mukinnyi n’umwe ugize ikibazo.

Sitade ya Nyayo yubatswe mu 1983 nyuma ivugururwa muri Nzeri 2020, yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza mu gihe ikibuga cyayo gifite ubwatsi bw’ubuterano nk’ubwa Sitade Amahoro.

Uyu mukino wo kwishyura niwo uzagaragaza ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho ari nacyo kibanziriza amatsindaya CAF Champions Leauge y’umwaka w’imikini wa 2020-2021.

Tubibutse ko umukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali tariki 28 Ugushyingo 2020, ikipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda APR FC yatsinze ikipe ya Gor Mahia ibitego 2-1.

Amafoto yaranze imyitozo:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *