E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imikino yo mu itsinda ryayo n’amanota atatu, nyuma yo gutsinda Dakadaha 4-1

APR FC nyuma yo kudahirwa n’imukino ibiri ya mbere muri CECAFA, yatsinze Dakadaha umukino wa nyuma wo mu itsinda ibitego bine kuri kimwe.

APR FC yatangiye nabi iri rushanwa itsindwa imikino 2 ibanza, bahuyemo n’ikipe ya Singida United na Simba SC zo muri Tanzania. Umukino wo kuri uyu wa gatatu, ni umukino APR FC yasabwaga gutsinda byanze bikunze maze igategereza ibizava mu mikino ibiri izakinwa ku munsi w’ejo kuwa kane kuko niyo izatuma APR ikomeza muri 1/4 mu gihe wjo habonekamo kunganya cyangwa se ikaba yataha mu gihe imibare yaba yanze.

APR FC yatangiye nabi uyu mukino kuko ku munota wa 3 bari bamaze gutsindwa igitego byabaye nkibikangura abasore ba Petrovic kuo nyuma y’iminota itatu gusa batsinzwe igitego bahise bakigombora ku mupira wari uvuye muri koruneli itewe na Iranzi Jean Claude ku munota 6 nyuma y’uko Dakadaha ifunguye amazamu, umuzamu w’iyi kipe witwa Said Aweys Ali yananiwe gufata umupira, ujya mu rushundura.

APR FC yakomeje kotsaga igitutu Dakadaha maza biranayihira iza kubona igitego cya 2 ku munota wa 13 ku mupira wahinduwe uvuye iburyo ugakozwaho umutwe na Denis Rukundo wakinnye neza cyane muri uyu mukino. APR FC yakomeje gushakisha ibindi bitego maze ku munota wa 20, Byiringiro Lague azamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso acenga, aza kuwuhindura mu rubuga rw’amahina, umusore witwa Hassan Hussein Mohamed ashatse gukiza izamu awukura kuri Rukundo, awishyirira mu rushundura maze bajya kuruhuka ari ibitego bitatu kuri kimwe.

Igice cya nabwo APR FC  yatangiye yotsa igitutu Dakadaha ndetse n’umutoza Petrovic aza gukora impinduka ashyira mu kibuga Nkinzingabo Fiston waje gutsindira APR FC igitego cyiza cya 4 ku munota wa 75, APR FC isoza itsinze ibitego 4-1.

Undi mukino wabaga wasogazaga imikino yo muri iri tsinda hagati y’amakipe 2 yo muri Tanzania Simba SC na Singida United warangiye bombi banganyije igitego 1-1. Kunganya kw’aya makipe, bivuze ko Simba SC yarangije ku mwanya wa mbere n’amanota 7 inganya na Singida ariko bombi bagatandukanira ku bitego bazigamye kuko, imwe izigamye (5) Simba SC naho Singiga ikaba izigamye 2, APR FC ifite amanota 3 naho dakadaha nta nota ifite.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.