E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Rutsiro FC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa shampiyona na Rutsiro FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-0.

Ni umukino wabereye kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu, ari naho ikipe ya Rutsiro FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda(15h00), ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 45′ ndetse na Bizimana Yannick watsinze icya kabiri ku munota wa 64′

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba isoje imikino ibanza ya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 34 ikaba izasubira mu kibuga tariki 19 Gashyantare ubwo imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.