Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakinaga umukino ubanza wa CAF Champions League n’ikipe ya Etoile Du Sahel, aho amakipe yombi umukino warangiye anganyije igitego 1-1, hari bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagize ubutumwa bagenera ikipe ya APR FC mbere y’umukino.
Ni umukino wagiye kuba bamwe bibwira ko APR FC iza gutsindwa kuko idakinisha abanyamahanga, gusa hari bamwe mbere y’uyu mukino boherereje ikipe y’ingabo z’igihugu ubutumwa butandukanye buyifuriza intsinzi imbere y’ikipe yo muri Tunisia, ubutumwa bwaturutse ku bahoze bakinira iyi kipe ndetse n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda.
Ikipe ya APR FC ikaba ishimira buri umwe wese wayiteye ingabo mu bitugu mu buryo butandukanye yaba ubutumwa twabonye ndetse n’ubwo tutabashije kubona.
Ikipe ya APR FC ikaba igomba gukina umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu gihugu cya Tunisia.







I feel like I’m wasting money on this ineffective cipro 5 mg medication.