Ikipe y’ingabo z’igihugu isezerewe na Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi, mu gihe umukino wo kwishyura K’Ogalo yawutsinze ku bitego 3-1.
APR FC yari yatsindiye Gor Mahia i Kigali ibitego 2-1 ntibyashobotse ko irinda igitego kimwe yari izigamye bituma isezererwa.
Gor Mahia ayari yahinduye imikinire ugereranyije n’uko yitwaye mu mukino ubanza, ku kibuga cyayo cya Nyayo yari ikipe yihutaga, ihanahana neza kandi ibonana neza mu kibuga hagati ndetse no kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu.
Hakiri kare ku munota wa 10 gusa APR FC yabonye penaliti ku ikosa ryari rikorewe Tuyisenge Jacques, gusa uyu rutahizamu ntiyabasha kuyinjiza kuko yakuwemo n’umunyezamu Gad Mathews, ntibyatinze nyuma y’iminota umunani gusa Samuel Onyango yahise atsindira Gor Mahia igitego cyaturutse kuri kufura yatewe na kapiteni Keneth Muguna maze umupira ugarurwa n’umunyezamu Rwabugiri Umar usanga Onyango ahagaze wenyine mu rubuga rw’amahina asunikiramo bitamugoye, kaba akandi kazi ku basore ba APR FC.
Ku munota wa 28 gusa, umutoza Mohammed Adil yakoze impinduka akuramo Niyomugabo Claude ashyiramo Bizimana Yannick ashaka gukaza ubusatirizi, igice cya mbere kiza kurangira ari Gor Mahia 1 -0 APR FC.
Nsanzimfura Keddy winjiye mu kibuga ku munota wa 70 asimbuye Tuyisenge Jacques, yaje kubonera APR FC igitego ku ishoti rikomeye ku munota wa 81 w’umukino cyari kuyifasha gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho ariko ntibyaje gutinda kuko mu munota wa gatatu w’inyongera Gor Mahia yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sydney Ochieng wasumbye Kapiteni Manzi Thierry mu rubuga rw’umunyezamu Rwabugiri Umar.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, abakinnyi batandatu ba Gor Mahia bari bazamutse gushaka igitego gishimangira itike, birunze mu rubuga rw’amahina maze bategereza koruneri yari igiye guterwa na Clifton Miheso ari nabwo Nicholas Kipkurui yatsindaga igitego cya gatatu n’umutwe.
Ikipe y’ingabo z’igihugu izagaruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020.